Ubumenyi ku isanzure (1) :

Imibumbe bita Planetes igomba kuba ifite inyenyeri igaragiye. Kuyigaragira biterwa n'uko inyenyeri, dufashe urugero rw'izuba, ifite ingufu (Forces gravitationelle) mu ntimatima yayo ( noyau) ikurura iyo imibumbe.

Ariko kuko buri mubumbe uba ufite ahantu uri hazwi (orbit) kandi hadahinduka, bituma wikaraga( rotation).

Uko kwikaraga bijyanirana no kwikaraga uzenguruka ya nyenyeri kugira ngo habeho kubisikana n'indi mibumbe( Revolution) nta kugongana kubayeho.

Mu kirere hariyo inyenyeri nyinshi, hari n'imibumbe mwinshi izunguruka izo nyenyeri.

Ibi bituma dutekereza ko hashobora kuba hari undi mubumbe uteye nk'Isi ushobora no guturwaho n'ubwo ubushakashatsi butarabona n'umwe.

Ku byerekeye inyenyeri, ubundi inyenyeri (harimo n'izuba) zikozwe mu myuka (gas) itandukanye harimo Hydrogène ishya igahinduka Héllium nayo igashya igahinduka Lithium n'iyindi n'iyindi.

Uko buri myuka uhiye, uha ingufu uwukurikiye, gutyo gutyo kugeza ku gice cyo hejuru cy'inyenyeri ari nacyo kitwoherereza urumuri rushyushye rumurikira Isi.

Inyenyeri ziri mu matsinda yitwa Constellations. Aya matsinda nayo ari mu yandi matsinda manini kurushaho yitwa Galaxies.

Galaxies zo biragoye kumenya niba ziri mu matsinda kuko iyo turebye mu kirere dusanga galaxies zigenda zaguka (expanding) ku buryo bigoye kumenya niba nazo hari amatsinda zirimo.

Uku kwaguka kwa za Galaxies gutuma tugira amatsiko yo kumenya niba isanzure rigira iherezo.

Ibyuma biriho ubu ntibibasha kureba neza aho za galaxies zirangirira kuko nk'uko twabivuze haruguru, igice cy'isanzure tuzi kugeza ubu kingana na 4% gusa.

Abahanga bavuga ko hari ingufu bita Dark Matter zikurura izo galaxies ariko ntibarabasha kumenya neza izo arizo n'uko zikora.

Niyo mpamvu bazita Dark (umwijima).

Kugira ngo ayo matsinda abashe kwirema, biterwa na za ngufu (Forces Gravitationelle) zikurura ibintu byose bizegereye zikabibumbira ahantu hamwe.

Nizo zituma imibumbe yegera inyenyeri, inyenyeri nazo zikegerana (constellations), amatsinda y'inyenyeri zegerenye nayo akegerena agakora za galaxies.

Ntabwo Isi itendetse nk'uko bamwe babivuga ahubwo mu rwego rw'ubugenge, Isi iteretse ku rwikaragiro rwayo.

Uru rwikaragiro (orbit) nubwo rutagaragarira amaso y'abantu ariko rurahari, abahanga bararubona.

Nirwo kandi Isi igenderaho ikora urugendo(trajectoire).

Kuba itagwa byo biterwa na za ngufu za gravitation twavuze ziyikurura.

Amazi ari ku Isi nayo ni uko.

Ntabwo yameneka kandi Isi nayo iyakurura.

Abantu bagomba kumenya ko itegeko rya Gravitation ariryo rigenga isanzure ryose.

Izuba rifite imirasire y'amako atandukanye.

Muri yo harimo amako mabi cyane.

Iyi mirasire mibi iva ku izuba yari yarateganyirijwe ingabo (couche d'ozone) iyikingira, bigatuma iguma mu kirere ntigere ku Isi.

Ariko kubera ibikorwa by'amajyambere abantu bakoze harimo n'inganda zohereza ibyuka bishyushye kandi birimo ubumara, ya ngabo ikingira Isi ubu yarangiritse bituma imirasire mibi igera ku Isi none ubushyuhe bwariyongereye.

Ntabwo rero Izuba ariryo ntandaro yo gushyuha kw'Isi ahubwo ibikorwa by'abantu nibyo nyirabayazana w'ubwo bushyuhe n'ihindagurika ry'ikirere.

Izuba kuko ari yo nyenyeri yegeranye n'Isi, hagati yaryo nayo harimo intera ya Kilometero Miliyoni 150.

Urumuri rukoresha iminota umunani n'amasogonda cumi n'atanu (8"-15") ngo rutugereho muri rusange.

Indi nyenyeri ya kabiri yegereye Isi abahanga bayita Proxima Centuri.

Urumuri rw'iyi nyenyeri rukoresha imyaka ine ngo rugere ku Isi, ni ukuvuga aho abahanga babasha kurubona.

Hejuru twabonye ko inyenyeri zikurura imibumbe, ariko imibumbe nayo ikurura ukwezi (amezi: ukwezi mu bwinshi).

Buri mubumbe (planete) ufite amezi (lunes) menshi ukurura.

Urugero nk'umubumbe wa Saturne ufite amezi( lunes) menshi ukurura awuherekeza mu ngendo zawo.

Ukwezi uku tubona nijoro ni umuherekeza w'umubumbe w'Isi nk'uko ayandi mezi ( lunes) aherekeza indi mibumbe itandukanye kandi izenguruka inyenyeri zitandukanye ziri mu isanzure.